Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya utoza abana bawe gukurikira Kristo

Jya utoza abana bawe gukurikira Kristo

Nta kintu gishimisha ababyeyi b’Abakristo nko kubona abana babo ‘biyanga, bagafata igiti cyabo cy’umubabaro bagakomeza gukurikira’ Yesu (Mr 8:34; 3Yh 4). None se ababyeyi bakora iki ngo bafashe abana babo gukurikira Yesu, kwiyegurira Yehova no kubatizwa? Ni iki cyakwereka ko abana bawe bageze igihe cyo kubatizwa?

Soma “Ubutumwa bugenewe ababyeyi” mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 165-166, maze usubize ibi bibazo:

  1. Kuba umwigishwa bisobanura iki?

  2. Ni iki ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo?

  3. Ukurikije imyaka abana bafite, bagombye gukurikiza bate ibivugwa muri iyi mirongo y’Ibyanditswe kugira ngo bemererwe kubatizwa?