Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ugaragaza urukundo mu muryango

Jya ugaragaza urukundo mu muryango

Urukundo rutuma umuryango wunga ubumwe. Iyo abagize umuryango badakundana, kumvikana no kunga ubumwe birabagora. Ni mu buhe buryo abagabo, abagore n’ababyeyi bagaragaza urukundo mu muryango?

Umugabo ukunda umugore we yita ku byo akeneye, uko yiyumva no ku bitekerezo bye (Ef 5:28, 29). Aha abagize umuryango we ibyo bakeneye haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo no kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango (1Tm 5:8). Umugore ukunda umugabo we aramugandukira kandi ‘akamwubaha cyane’ (Ef 5:22, 33; 1Pt 3:1-6). Abashakanye baba bagomba kubabarirana (Ef 4:32). Ababyeyi bakunda abana babo, bita kuri buri mwana kandi bakamwigisha gukunda Yehova (Gut 6:6, 7; Ef 6:4). Ababyeyi bashobora kwibaza bati: “Ni izihe ngorane abana bange bahura na zo ku ishuri? Bahangana bate n’ibishuko bahura na byo ku ishuri?” Iyo abagize umuryango bakundana, buri wese aba yumva afite umutekano.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: GARAGAZA URUKUNDO RUDASHIRA MU MURYANGO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Umugabo yagaragaza ate ko akunda umugore we?

  • Umugore yagaragaza ate ko yubaha umugabo we cyane?

  • Ababyeyi batoza bate abana babo gukunda Ijambo ry’Imana?