Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Jya utanga ingero

Jya utanga ingero

Mu gihe dusubiye gusura umuntu twabwirije cyangwa iyo twigisha umuntu Bibiliya, tugomba kumufasha agasobanukirwa neza ingingo z’ingenzi. Ubwo rero, iyo dusobanuye izo ngingo z’ingenzi dukoresheje ingero, bimukora ku mutima kandi akibuka ibyo yize.

Mbere yo gusubira gusura uwo wabwirije cyangwa mbere yo kwigisha umuntu Bibiliya, jya ureba ingingo z’ingenzi wifuza ko asobanukirwa. Hanyuma utoranye ingero zoroshye zamufasha kubyumva (Mt 5:14-16; Mr 2:21; Lk 14:7-11). Nanone jya ugerageza kumenya imibereho y’uwo muntu n’ibyo akora (Lk 5:2-11; Yh 4:7-15). Uwo wigisha Bibiliya nasobanukirwa ibyo yiga, azishima kandi nawe bizagushimisha cyane.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UTANGA INGERO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki abo twigisha Bibiliya baba bakeneye ko tubafasha gusobanukirwa neza imirongo y’Ibyanditswe?

  • Ni uruhe rugero Neeta yakoresheje ngo asobanure ibivugwa mu Baroma 5:12?

  • Ingero nziza zikora abantu ku mutima

    Ingero nziza zishobora kugirira akahe kamaro abaduteze amatwi?

  • Kuki tugomba gukoresha videwo n’ibindi bikoresho umuryango wacu uduha, mu murimo wo kubwiriza?