Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda

Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda

Akenshi igihano kiba kigamije kwigisha, ariko nanone kiba kigamije gukosora no gucyaha. Yehova araduhana kugira ngo tumusenge mu buryo yemera (Rm 12:1; Hb 12:10, 11). Nubwo hari igihe igihano kibabaza, gihesha umuntu umugisha kandi kigatuma yera imbuto zo gukiranuka (Img 10:7). None se ni iki abatanga igihano n’abagihabwa bagomba kuzirikana?

Utanga igihano. Abasaza, ababyeyi n’abandi bihatira kwigana Yehova, bagatanga igihano mu bugwaneza no mu buryo bwuje urukundo (Yr 46:28). Nubwo igihano cyaba gikomeye, kigomba gutangwa mu rukundo.—Tt 1:13.

Uhabwa igihano. Uko igihano duhawe cyaba kimeze kose, tugomba kukemera kandi tugahita twikosora (Img 3:11, 12). Twese dukenera guhanwa kubera ko tudatunganye. Igihano gishobora gutangwa mu buryo butandukanye. Hari igihe ibyo dusomye muri Bibiliya cyangwa ibyo twumviye mu materaniro bishobora kudukosora. Nanone hari igihe dushobora gushyirirwaho komite y’urubanza. Iyo twemeye guhanwa, bitugirira akamaro muri iki gihe kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka.—Img 10:17.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA AHANA UWO AKUNDA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Canon akiri umwana yari abayeho ate kandi se byaje kugenda bite?

  • Yehova yamuhannye ate mu buryo bwuje urukundo?

  • Jya wemera igihano Yehova atanga

    Ibyamubayeho bitwigisha iki?