28 Kamena–4 Nyakanga
GUTEGEKA KWA KABIRI 9-10
Indirimbo ya 49 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Icyo Yehova Imana yawe agusaba ni iki?”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Gut 9:1-3—Kuki Abisirayeli batagombaga gutinya bene Anaki nubwo bari “barebare” kandi ari “banini”? (it-1 103)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Gut 10:1-22 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma uhe nyiri inzu igitabo kiri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (th ingingo ya 3)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 9)
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 5) fg isomo rya 12 par. 4-5 (th ingingo ya 18)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ukunda imikino yo kuri mudasobwa?: (Imin. 7) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze abateranye ibi bibazo: Ni mu buhe buryo imikino yo kuri mudasobwa ishobora kugutwara igihe? Ni ibihe bintu by’ingenzi biruta iyo mikino (Ef 5:15, 16)? Ni mu buhe buryo imikino uhitamo igaragaza uwo uri we? Ni iki wagombye guhatanira kugeraho?
“Jya utekereza mbere yo kunywa inzoga”: (Imin. 8) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Tekereza mbere yo kunywa inzoga.”
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lvs, igice cya 13 par. 1-12
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 31 n’isengesho