Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya uhora witeguye muri iki gihe turi ku iherezo ry’‘iminsi y’imperuka’

Jya uhora witeguye muri iki gihe turi ku iherezo ry’‘iminsi y’imperuka’

Muri iki gihe turi ku iherezo ry’‘iminsi y’imperuka,’ tugomba kwitega ko ingorane zizagenda zirushaho kwiyongera (2Tm 3:1; reba “kuramukwa” ibisobanuro, Mt 24:8 mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo, Werurwe 2018, ipaji ya 4). Mu gihe habayeho ibiza, abagaragu ba Yehova bahabwa amabwiriza ahuje n’igihe kandi ashobora kurokora ubuzima bwabo. Ubwo rero nitwumvira kandi tukitegura mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri duhereye ubu, bishobora gutuma turokoka.—Lk 16:10.

  • Kwitegura mu buryo bw’umwuka: Jya witoza kubwiriza mu buryo butandukanye. Ntugahahamuke niba hashize igihe runaka utari kumwe n’abagize itorero (Ye 30:15). Yehova na Yesu baba bari kumwe nawe.—od 176 par. 15-17

  • Kwitegura mu buryo bw’umubiri: Uretse kugira udukapu tuba turimo ibintu by’ibanze, abagize umuryango bagomba no kugira ibindi bintu bakenera urugero nk’ibyokurya, amazi, imiti n’utundi dukoresho tw’ingenzi, kugira ngo bibafashe mu gihe baba barahungiye ahantu bakahamara igihe.—Img 22:3; g17.5 4, 6

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ESE WITEGUYE GUHANGANA N’IBIZA?”, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Wakwitegura ute mu buryo bw’umwuka kugira ngo uhangane n’ibiza?

  • Kuki tugomba . . .

    • gukomeza gushyikirana n’abasaza?

    • kugira agakapu karimo ibintu by’ibanze?

    • kureba ubwoko bw’ibiza bishobora kubaho mu gace k’iwacu kandi tugasuzuma n’icyo twakora?

  • Ni ibihe bintu bitatu twakora kugira ngo dufashe abandi mu gihe habaye ibiza?

IBAZE UTI: “Ni ayahe masomo navanye kuri iki cyorezo cya korona mu birebana no kwitegura?”