Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Jya wigisha uhimbawe

Jya wigisha uhimbawe

Iyo uhimbawe, abo muri kumwe na bo barahimbarwa kandi bishobora gutuma abantu badutega amatwi. Nanone bigaragaza ko duha agaciro ubutumwa tubwiriza. Abantu bose bashobora guhimbarwa nubwo baba barakuriye ahantu hatandukanye kandi bakaba bafite imico itandukanye (Rm 12:11). Wakora iki ngo uhimbarwe?

Mbere na mbere, jya utekereza ku kamaro ubutumwa ugiye gutanga bufite. Yehova yaguhaye inshingano ihebuje yo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza’ (Rm 10:15). Nanone, jya utekereza ukuntu ubwo butumwa bwiza bugirira akamaro abagutega amatwi. Baba bifuza kumva ibyo ubabwira (Rm 10:13, 14). Hanyuma jya uvuga uhimbawe, ukoreshe ibimenyetso by’umubiri by’umwimerere kandi ibyiyumvo byawe bigaragare mu maso.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—WIGISHA UHIMBAWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki cyatumye Neeta adakomeza kwigisha Jade ahimbawe?

  • Ni iki cyafashije Neeta kongera guhimbarwa?

  • Iyo uhimbawe, abo muri kumwe na bo barahimbarwa

    Kuki twagombye kwita ku mico myiza y’abo tubwiriza?

  • Iyo twigisha duhimbawe bishobora kugirira akahe kamaro abo twigisha Bibiliya n’abandi?