Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya utegeka ibyifuzo byawe

Jya utegeka ibyifuzo byawe

Kubera ko tudatunganye, duhora mu ntambara yo gutegeka ibyifuzo byacu. Turamutse twemeye ko bidutegeka, Yehova ntiyakomeza kutwemera. Urugero, hari abararikira ibyokurya, imyambaro n’amazu bakabirutisha urukundo bakunda Imana. Abandi batwarwa n’irari ry’ibitsina bigatuma barenga ku mahame y’Imana (Rm 1:26, 27). Hari n’abemera gushukwa n’urungano rwabo kubera ko baba bifuza kwemerwa.—Kv 23:2.

Twakora iki ngo dutegeke ibyifuzo byacu? Tugomba gukora uko dushoboye kose tugahoza ubwenge ku bintu bishimisha Yehova (Mt 4:4). Nanone tugomba gusenga Yehova kugira ngo adufashe gutegeka ibyifuzo byacu. Kubera iki? Ni ukubera ko ari we uzi ibyatubera byiza kandi akaba ari we udufasha kubona ibyiza twifuza.—Zb 145:16.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: NTUKEMERE KO BAGUSHUKA NGO UNYWE ITABI,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki abantu bamwe banywa itabi?

  • Kunywa itabi bishobora kukugiraho izihe ngaruka?

  • Kuki kunywa itabi na shisha ari bibi?—2Kr 7:1

  • Ushobora gutsinda icyifuzo kibi cyo kunywa itabi.

    Wakora iki mu gihe umuntu agusabye kunywa ku itabi cyangwa ukaba wifuza kurireka burundu?