Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Urukundo . . . rwiringira byose”

“Urukundo . . . rwiringira byose”

Twiringira ko abavandimwe bacu baba bifuza gufata imyanzuro myiza kubera ko tubakunda cyane (1Kr 13:4, 7). Urugero, iyo umuvandimwe akoze icyaha kandi agahabwa igihano, twiringira ko azakira neza igihano kandi akikosora. Nanone twihanganira abadakomeye kandi tukihatira kubafasha (Rm 15:1). Niyo umuntu yacibwa mu itorero, tuba twiringiye ko hari igihe azagaruka.—Lk 15:17, 18.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA UZIRIKANA UKO URUKUNDO RWITWARA​—RWIRINGIRA BYOSE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo Abuneri atakomeje kuba indahemuka?

  • Dawidi na Yowabu bakiriye bate ibyo Abuneri yasabye?

  • Kuki twagombye kwiringira ko abavandimwe bacu bazafata imyanzuro myiza?