Gicurasi 2-8
1 SAMWELI 27-29
Indirimbo ya 71 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Amayeri y’urugamba ya Dawidi”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
1Sm 28:15—Muri uyu murongo, ni nde mu by’ukuri Sawuli yavuganye na we? (w10 1/1 20 par. 5-6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 1Sm 27:1-12 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Kuganira n’umuntu bwa mbere: Imibabaro—Yk 1:13.” Jya uyihagarika maze ubaze ibibazo biri muri iyo videwo.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 1)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma umuhe agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 6)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Barashikamye mu gihe k’ibitotezo: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze uti: “Ni iki twakwigira ku bavandimwe bacu bo mu Budage babayeho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi? Ni irihe somo twavana ku bavandimwe bacu bo mu Burusiya n’abo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 02
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 94 n’isengesho