IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Koresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kugira ngo wizere Yehova na Yesu
Kugira ngo abigishwa ba Bibiliya bashimishe Imana bagomba kugira ukwizera gukomeye (Hb 11:6). Dushobora kubafasha kubigeraho dukoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Icyo gitabo kirimo imirongo y’ibyanditswe y’ingenzi, ibisobanuro byumvikana neza, ibibazo bituma umuntu agera ku ntego, amavidewo ashishikaje n’amafoto meza cyane. Iyo dufashije abigishwa kwitoza imico ya gikristo no kurushaho kuba inshuti za Yehova, tuba twubakisha ibikoresho bidashobora gushya.—1Kr 3:12-15.
Hari abumva ko kuba inshuti z’Imana bigoye kuko badashobora kuyibona. Ubwo rero tugomba kubafasha kumenya Yehova no kumwiringira.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA KWIZERA YEHOVA UKORESHEJE IGITABO ISHIMIRE UBUZIMA ITEKA RYOSE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni iki kigaragaza ko mushiki wacu yari yateguye neza?
-
Ni mu buhe buryo yakoresheje neza ibibazo by’inyongera, kugira ngo afashe umwigishwa kugaragaza ibitekerezo n’ibyiyumvo bye ku birebana n’ibivugwa muri Yesaya 41:10, 13?
-
Videwo n’imirongo ya Bibiliya byafashije bite umwigishwa?
Abantu benshi usanga badasobanukiwe iby’inshungu, kandi ntibabona ko ari impano Imana yabahaye ku giti cyabo (Gl 2:20). Ubwo rero, tugomba kubafasha kurushaho kwizera igitambo k’inshungu cya Yesu.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA KWIZERA YESU, UKORESHEJE IGITABO ISHIMIRE UBUZIMA ITEKA RYOSE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni iki kigaragaza ko umuvandimwe yari yateguye neza?
-
Ni mu buhe buryo yakoresheje neza ibiri mu gice kivuga ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro” kugira ngo afashe umwigishwa?
-
Kuki gusenga dusabira umwigishwa ari iby’ingenzi cyane?