Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha ibintu biherutse kuba mu gihe ubwiriza

Jya ukoresha ibintu biherutse kuba mu gihe ubwiriza

Igihe Yesu yari ku isi yigishaga abantu akoresheje ingero z’ibintu biherutse kuba (Lk 13:1-5). Nawe ushobora kuzikoresha kugira ngo ushishikarize abantu kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nyuma yo kuvuga ibirebana n’ubuzima busigaye buhenze, ibiza, imyivumbagatanyo y’abaturage, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi nk’ibyo, ushobora kubaza ikibazo gifasha umuntu gutekereza. Ushobora kubaza uti: “Ese utekereza ko hari igihe . . . bizashira?” Cyangwa ukabaza uti: “Ese utekereza ko ikibazo cya . . . kizakemuka gite?” Hanyuma musomere umurongo ujyanye n’iyo ngingo. Niba ashimishijwe, murangire videwo cyangwa kimwe mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. Tuge ‘dukora byose ku bw’ubutumwa bwiza,’ twihatira kugera ku mitima y’abantu bo mu ifasi yacu.—1Kr 9:22, 23.

Ni izihe ngingo zashishikaza abantu mu ifasi yanyu?