Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dawidi atekereza ku isezerano yagiranye na Yehova

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova yagiranye isezerano na Dawidi

Yehova yagiranye isezerano na Dawidi

Yehova yasezeranyije Dawidi ko mu gisekuru ke hari kuzakomoka umwami (2Sm 7:11, 12; w10 1/4 20 par. 3; reba ifoto yo ku gifubiko)

Mesiya ni we washohoje ibivugwa mu isezerano Yehova yagiranye na Dawidi (2Sm 7:13, 14; Hb 1:5; w10 1/4 20 par. 4)

Imigisha tuzabona mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya izahoraho iteka ryose (2Sm 7:15, 16; Hb 1:8; w14 15/10 10 par. 14)

Izuba n’ukwezi bitwibutsa ko ubwami bwa Mesiya buzahoraho iteka ryose (Zb 89:35-37). Nuzajya ubibona, uge utekereza ku migisha Yehova azaguha, wowe n’abagize umuryango wawe mu gihe cy’Ubwami bwe.