Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese witeguye guhangana n’umutekano muke?

Ese witeguye guhangana n’umutekano muke?

Uko imperuka igenda yegereza, twiteze ko imyivumbagatanyo, ibikorwa by’iterabwoba n’intambara bizagenda byiyongera (Ibh 6:4). Twakwitegura dute guhangana n’ibibazo tuzahura na byo?

  • Kwitegura mu buryo bw’umwuka: Jya umenya amahame ya Bibiliya n’inkuru zo muri Bibiliya byagufasha kurushaho kwiringira Yehova n’umuryango we, no kutivanga muri poritike (Img 12:5; jr 125-126 par. 23-24). Iki ni cyo gihe cyo kugirana ubucuti bukomeye n’abagize itorero.—1Pt 4:7, 8

  • Kwitegura mu buryo bw’umubiri: Jya uteganya aho uzahungira, uko uzahunga n’ibishobora kuzagutunga. Jya usuzuma ibiri mu gikapu cyawe cyo guhungana, ibikoresho byagufasha kwirinda impanuka, ubike n’amafaranga yazagufasha. Jya umenya numero wahamagaraho abasaza, unamenye niba bafite numero baguhamagaraho.—Ye 32:2; g17.5 3-7

Mu gihe cy’umutekano muke: Jya ukomeza gahunda yawe y’iby’umwuka (Fp 1:10). Jya wirinda ingendo zitari ngombwa, uretse wenda igihe urimo guhunga (Mt 10:16). Jya uha abandi ibyokurya n’ibindi bakeneye.—Rm 12:13.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ESE WITEGUYE GUHANGANA N’IBIZA?,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Yehova adufasha ate mu gihe k’ibiza?

  • Ni ibihe bintu bifatika twakora ngo twitegure guhangana n’ibiza?

  • Twafasha dute abandi bantu bahuye n’ibiza?