Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wibona nk’uko Yehova akubona

Jya wibona nk’uko Yehova akubona

“Yehova yishimira ubwoko bwe” (Zb 149:4). Nubwo tudatunganye, Yehova abona imico myiza dufite n’ibintu byiza dushobora kuzakora mu gihe kiri imbere. Icyakora hari igihe twe bitugora kubona imico myiza dufite. Nanone dushobora kumva nta gaciro dufite, bitewe n’uko abandi badufata. Hari n’igihe dukomeza gutekereza ku makosa twakoze kera, maze tugatangira kwibaza niba Yehova adukunda koko. None se ni iki cyadufasha mu gihe twiyumva dutyo?

Ujye wibuka ko Yehova atareba nk’uko abantu bareba (1Sm 16:7). Abona n’ibintu dushoboye gukora, kandi twe tutari tuzi ko twabishobora. Igishimishije ni uko Bibiliya ituma tumenya uko Yehova atubona. Tuzarushaho kubyumva neza, nidusoma imirongo y’Ibyanditswe n’inkuru zivugwa muri Bibiliya, bigaragaza ukuntu Yehova akunda abagaragu be.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: EMEZA UMUTIMA WAWE IMBERE YA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Urugero rw’umubyeyi n’umwana wari mu isiganwa, rutwereka ko Yehova atubona ate?

  • Mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye, maze akihana by’ukuri akongera kuba inshuti ya Yehova, ni iki cyamwizeza ko Yehova amwemera?—1Yh 3:19, 20

  • Gusoma inkuru ya Dawidi n’iya Yehoshafati no kuzitekerezaho, byafashije bite umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo?