IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ukoresha neza Bibiliya yafashwe amajwi?
Ku rubuga rwacu no kuri porogaramu ya JW Library, dusangaho Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, yafashwe amajwi mu ndimi zitandukanye. Hari n’izindi ndimi nyinshi zigenda ziyikora. Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga iyo Bibiliya, ni uko harimo amajwi atandukanye, ku buryo buri muntu wese uvugwa mu nkuru yo muri Bibiliya, aba afite ijwi rye. Abasoma batsindagiriza amagambo uko bikwiriye kandi bagashyiramo ibyiyumvo ku buryo ubutumwa bwo muri Bibiliya bwumvikana neza.
Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi bigira akahe kamaro? Abantu benshi batega amatwi iyo Bibiliya, bishimira ko ibafasha kumva neza ibivugwamo. Iyo bumva amajwi y’abantu batandukanye bamera nk’abareba ibivugwa muri Bibiliya, kandi bakarushaho kubisobanukirwa (Img 4:5). Nanone hari abantu benshi babonye ko gutega amatwi iyo Bibiliya bituma batuza iyo bahangayitse.—Zb 94:19.
Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi bishobora kudukora ku mutima tukagira icyo dukora (2Ng 34:19-21). Niba iyo Bibiliya yose cyangwa bimwe mu bitabo byayo biboneka mu rurimi wumva, ujye uyitega amatwi.
MUREBE AGACE KA VIDEWO IVUGA NGO: “UKO GUFATA AMAJWI YA BIBILIYA BIKORWA,” HANYUMA MUSUBIZE IKIBAZO GIKURIKIRA:
Ni iki kigutangaza iyo wumvise ukuntu Bibiliya ifashwe amajwi ikorwa?