Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wishimira gutangiza ibiganiro

Jya wishimira gutangiza ibiganiro

Kubwiriza mu buryo bufatiweho, ni bumwe mu buryo dukoresha tubwiriza kandi bugira icyo bugeraho. Icyakora iyo utangiye gutekereza cyane aho uri buhere ubwiriza umuntu, bishobora kugutera ubwoba. Aho guhangayikishwa cyane n’uko uri bumubwirize, ujye umwereka ko umwitayeho (Mt 22:39; Fp 2:4). Noneho mu gihe muganira ukabona uko wamubwiriza, hari ibikoresho byinshi byagufasha.

Ibikoresho bikurikira byagufasha bite kubwiriza umuntu uhereye ku ngingo muganiriyeho?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ‘ICYUMA GITYAZA IKINDI’​—GUTANGIZA IBIGANIRO,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

Ni izihe ntambwe eshatu zagufasha gutangiza ibiganiro?