5-11 Kamena
2 IBYO KU NGOMA 30-31
Indirimbo ya 87 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Guteranira hamwe bitugirira akamaro”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
2Ng 30:20—Kuba Yehova yarateze amatwi isengesho rya Hezekiya bitwigisha iki? (w18.09 6 par. 14-15)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 2Ng 31:11-21 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 2) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 20)
Gusubira gusura: (Imin. 5) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma uhe nyiri inzu agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kandi umutangize icyigisho cya Bibiliya wifashishije isomo rya 01. (th ingingo ya 18)
Disikuru: (Imin. 5) w19.01 11-13 par. 13-18—Umutwe: Jya usingiza Yehova utanga ibitekerezo mu materaniro. (th ingingo ya 16)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ba incuti ya Yehova—Tegura igitekerezo uzatanga: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Niba bishoboka ubaze abakiri bato baje mu materaniro uti: “Wategura ute igitekerezo uzatanga mu materaniro? Kuki twagombye gukomeza kwishima nubwo batatubaza?”
Ibyo umuryango wacu wagezeho: (Imin. 10) Erekana videwo yo muri Kamena ivuga ngo: “Ibyo umuryango wacu wagezeho.”
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff ibibazo by’isubiramo by’igice cya 3
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 115 n’isengesho