Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese witeguye guhangana n’ibibazo biterwa n’ihungabana ry’ubukungu?

Ese witeguye guhangana n’ibibazo biterwa n’ihungabana ry’ubukungu?

Iyo tubonye ukuntu ibintu bibaho muri iki gihe bituma ubukungu bw’isi buhungabana, ntabwo bidutangaza. Kubera iki? Ni ukubera ko turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka, kandi Bibiliya ikaba itugira inama yo kutiringira “ubutunzi butiringirwa” (1Tm 6:17; 2Tm 3:1). Reka turebe ukuntu ibyabaye ku Mwami Yehoshafati byadufasha kwitegura ibibazo by’ubukene bishobora kutugeraho.

Igihe Yehoshafati yaterwaga n’ibihugu byinshi, yiringiye Yehova (2Ng 20:9-12). Nanone yiteguye hakiri kare, yubaka imijyi igoswe n’inkuta ashyiraho n’imitwe y’ingabo, kugira ngo arinde igihugu (2Ng 17:1, 2, 12, 13). Natwe dukwiriye kwigana Yehoshafati tukiringira Yehova, kandi tukitegura hakiri kare guhangana n’ibibazo tuzahura na byo.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ESE WITEGUYE GUHANGANA N’IBIZA? HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Wakora iki ngo witegure guhangana n’ibiza?

  • Wakwitegura ute gufasha abandi?