Ababwiriza bo ku kirwa cya Malita batanga inkuru z’Ubwami

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Kamena 2016

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bwo gutanga Nimukanguke!, n’inkuru z’Ubwami. Ifashishe ingero zatanzwe utegure uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza

Jya ukurikiza inama z’ingirakamaro ziri muri Zaburi 37.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wigisha ukoresheje videwo

Kuki tugomba kwifashisha videwo mu murimo wo kubwiriza? Zigira uruhe ruhare mu myigishirize yacu?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova yita ku barwayi

Amagambo yo muri Zaburi 41 Dawidi yanditse ahumekewe n’Imana, ashobora gutera inkunga abagaragu bayo barwaye cyangwa bari mu bigeragezo.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova ntazasuzugura umutima ushenjaguwe

Zaburi 51 igaragaza uko Dawidi yababajwe cyane n’cyaha cye. Ni iki cyamufashije kongera kugirana na Yehova imishyikirano myiza?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka 100 butegeka

Koresha ibibazo usobanure ibyo Ubwami bw’Imana bwagezeho kuva mu mwaka wa 1914.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Ikoreze Yehova Imana umutwaro wawe”

Dawidi yarahumekewe yandika inama iri muri Zaburi 55:22 yadufasha guhangana n’ibibazo, imihangayiko cyangwa ingorane.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Imana ni yo imfasha”

Dawidi yasingije Yehova ku bw’ijambo rye. Ni iyihe mirongo ya Bibiliya yagufashije guhangana n’ibibazo?