Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka 100 butegeka

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka 100 butegeka

Abifuza kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana, bihatira kumenya ibirebana n’ubwo Bwami n’ibyo bwagezeho. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo bituma bizera badashidikanya ko Ubwami bw’Imana butegeka, kandi bikabatera kubwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Zb 45:1; 49:3). Mu gihe uri bube ureba iyi videwo ivuga ngo “Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka,” usubize ibibazo bikurikira:

  1. Videwo ivuga iby’irema yafashije ite abayirebaga?

  2. Radiyo yagize uruhe ruhare mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu?

  3. Ubundi buryo bwakoreshwaga mu kubwiriza ubutumwa bwiza ni ubuhe, kandi se bwagize akahe kamaro?

  4. Vuga ukuntu uburyo bwo gutoza abantu gukora umurimo wo kubwiriza bwagiye bunonosorwa?

  5. Ni iyihe myitozo yahabwaga abigaga mu ishuri rya Gileyadi?

  6. Amakoraniro yagize uruhe ruhare mu kwigisha abagaragu ba Yehova?

  7. Ni iki kikwemeza ko Ubwami bw’Imana butegeka?

  8. Twashyigikira dute Ubwami bw’Imana?