6-12 Kamena
ZABURI 34-37
Indirimbo ya 95 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”: (Imin. 10)
Zb 37:1, 2
—Jya wibanda ku murimo ukorera Yehova, aho gutekereza ku bintu abantu babi basa n’aho bagezeho (w03 1/12 9-10 ¶3-6) Zb 37:3-6
—Jya wiringira Yehova, ukore ibyiza maze uhabwe umugisha (w03 1/12 10-12 ¶7-15) Zb 37:7-11
—Jya utegereza wihanganye kugeza igihe Yehova azakuriraho ababi (w03 1/12 13 ¶16-20)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Zb 34:18
—Yehova akora iki iyo abonye abantu bafite “umutima umenetse” kandi “ushenjaguwe”? (w11 1/6 19) Zb 34:20
—Ni mu buhe buryo ubwo buhanuzi bwasohoreye kuri Yesu? (w13 15/12 21 ¶19) Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 35:19–36:12
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bw’icyitegererezo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 93
“Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wigisha ukoresheje videwo”: (Imin. 15) Ikiganiro. Mu gihe uri bube usobanura ibivugwa munsi y’ahanditse ngo “Uko wabigenza,” wifashishe videwo iri kuri jw.org ifite umutwe uvuga ngo Umwanditsi wa Bibiliya ni nde? (Jya ahanditse ngo IBITABO > IBITABO N’UDUTABO, maze werekane aho agatabo Ubutumwa bwiza gaherereye. Iyo videwo iri munsi y’isomo rifite umutwe uvuga ngo Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?)
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) ia igice cya 17 ¶1-13
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 61 n’isengesho