IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza —Wigisha ukoresheje videwo
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI:
Videwo zishobora kugera abantu ku mutima kuko ibyo bumva baba banabireba. Ibyo bituma batarangara kandi bakazirikana ibyo biga, ntibazigere babyibagirwa. Yehova yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwigisha yifashishije ibintu bigaragara.
Videwo zivuga ngo Ese Imana ifite izina?, Umwanditsi wa Bibiliya ni nde? n’ivuga ngo Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? zunganira isomo rya 2 n’irya 3 yo mu gatabo Ubutumwa bwiza. Videwo zivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?, Kwiga Bibiliya bikorwa bite? n’ivuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?, zishishikariza abantu kwigana Bibiliya natwe cyangwa kuza mu materaniro yacu. Nanone dushobora gukoresha zimwe muri videwo zacu ndende kugira ngo dufashe abo twigisha Bibiliya.
UKO WABIGENZA:
-
Jya uvana kuri interineti mbere y’igihe videwo wifuza kwereka nyir’inzu
-
Tegura ibibazo bibiri cyangwa bitatu bizasubizwa n’iyo videwo
-
Rebera hamwe n’umwigishwa iyo videwo
-
Musuzumire hamwe ibintu by’ingenzi bivugwamo
GERAGEZA GUKORA IBI:
-
Rambura ku ipaji ya nyuma y’imwe mu nkuru z’Ubwami, nuko wereke umwigishwa kode imujyana kuri videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?
-
Ereka umwigishwa videwo ivuga ngo Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? maze umuhe agatabo Ubutumwa bwiza kandi utsindagirize ibivugwa mu isomo rya 3