Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza
“Ntukagirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa”
-
Ntukemere ko ibyo abantu babi bageraho bikurangaza ngo bikubuze gukorera Yehova. Jya ukomeza gutekereza ku mishyikirano ufitanye n’Imana kandi wibande ku ntego ufite
“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”
-
Jya wiringira ko Yehova azagufasha kwihangana mu gihe uhangayitse cyangwa wihebye. Azagufasha ukomeze kuba indahemuka
-
Jya uhora uhugiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana
“Jya wishimira Yehova”
-
Jya ugena igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana no gutekereza ku byo usoma kugira ngo bigufashe kumenya Yehova neza kurushaho
“Iragize Yehova mu nzira yawe”
-
Jya wizera ko Yehova azagufasha guhangana n’ibibazo byawe byose
-
Jya ukomeza kurangwa n’ingeso nziza mu gihe bakurwanya, bagutoteza cyangwa bagufata uko utari
“Ujye ucecekera imbere ya Yehova, umutegereze ubyifuza cyane”
-
Irinde gukora ibintu utatekerejeho bishobora kukubuza ibyishimo n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka
“Abicisha bugufi bo bazaragwa isi”
-
Jya wicisha bugufi utegereze igihe Yehova azavaniraho akarengane uhura na ko
-
Jya ufasha bagenzi bawe muhuje ukwizera, ukomeze abihebye, ubibutsa isezerano ry’uko Imana izaduha isi nshya, kandi ko iri hafi cyane