Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

18-24 Kamena

LUKA 2-3

18-24 Kamena

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Rubyiruko, ese mushimangira ubucuti mufitanye na Yehova?”: (Imin. 10)

    • Lk 2:41, 42​—Yesu yajyanye n’ababyeyi be mu munsi mukuru wa Pasika (“Ababyeyi be bari bamenyereye,” ibisobanuro, Lk 2:41, nwtsty)

    • Lk 2:46, 47​—Yesu yateze amatwi abayobozi b’idini kandi ababaza ibibazo (“ababaza ibibazo,” “bakomezaga gutangazwa,” ibisobanuro, Lk 2:46, 47, nwtsty)

    • Lk 2:51, 52​—Yesu ‘yakomeje kugandukira’ ababyeyi be kandi yashimwaga n’Imana n’abantu (“akomeza kujya abagandukira,” ibisobanuro, Lk 2:51, nwtsty)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Lk 2:14​—Uyu murongo usobanura iki? (“no ku isi amahoro abe mu bantu yishimira.” ‘abantu Imana yishimira,’ ibisobanuro, Lk 2:14, nwtsty)

    • Lk 3:23​—Se wa Yozefu ni nde? (wp16.3 9 par. 1-3)

    • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?

    • Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Lk 2:1-20

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.

  • Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.

  • Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w14 15/2 26-27​—Umutwe: Ni iki Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bashingiyeho ‘bategereza’ Mesiya?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO