Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga

Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga

IMPAMVU ARI IBY’INGEZI: Imbuga nkoranyambaga zishobora kugufasha cyangwa zikaguteza ibibazo. Hari Abakristo bahitamo kutazikoresha. Abandi bo bazikoresha bashyikirana n’abagize imiryango yabo n’inshuti zabo. Icyakora, Satani ashaka ko tuzikoresha nabi kandi ibyo bishobora kwanduza izina ryacu n’imishyikirano dufitanye na Yehova. Nitwigana Yesu tugakurikiza amahame yo mu Ijambo ry’Imana, tuzatahura akaga katwugarije kandi tukirinde.​—Lk 4:4, 8, 12.

IMITEGO DUKWIRIYE KWIRINDA:

  • Gukabya gukoresha imbuga nkoranyambaga. Kumara igihe kinini dukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kudutwara igihe twari bukoreshe muri gahunda z’iby’umwuka

    Amahame ya Bibiliya: Ef 5:15, 16; Fp 1:10

  • Kureba ibintu bidakwiriye. Kureba amashusho abyutsa irari ry’ibitsina bishobora gutuma tubatwa no kureba porunogarafiya cyangwa tukagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike. Nanone, gusoma inyandiko z’abahakanyi bishobora kwangiza ukwizera kwacu

    Amahame ya Bibiliya: Mt 5:28; Fp 4:8

  • Kwandikaho ibintu bidakwiriye cyangwa gushyiraho amafoto adakwiriye. Umutima ushobora kugushuka ugashyira kuri izo mbuga amagambo n’amafoto adakwiriye. Icyakora, ibyo bishobora kwanduza izina ryawe cyangwa bigatuma ucika intege mu buryo bw’umwuka

    Amahame ya Bibiliya: Rm 14:13; Ef 4:29

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA UKORESHA NEZA IMBUGA NKORANYAMBAGAMAZE MUREBE UKO MWAKWIRINDA IBI BINTU BIKURIKIRA: