IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mugere ikirenge mu cya Kristo
Yesu yadusigiye urugero rwiza twakwigana, cyanecyane mu gihe dutotezwa cyangwa duhanganye n’ibigeragezo (1Pt 2:21-23). Nubwo Yesu yatutswe, akababazwa, ntiyigeze yihorera (Mr 15:29-32). Ni iki cyamufashije kwihangana? Yari yariyemeje gukora ibyo Yehova ashaka (Yh 6:38). Nanone yakomezaga gutekereza ku ‘byishimo byamushyizwe imbere.’—Hb 12:2.
Twifata dute mu gihe dutotejwe tuzira ukwizera kwacu? Abakristo b’ukuri ‘ntibitura umuntu wese inabi yabagiriye’ (Rm 12:14, 17). Iyo twihanganye nk’uko Kristo yihanganye, tugira ibyishimo kuko tuba tuzi ko Imana itwemera.—Mt 5:10-12; 1Pt 4:12-14.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IZINA RYA YEHOVA RIRAKOMEYE,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni mu buhe buryo mushiki wacu Pötzinger * yakoreshaga neza igihe ke igihe yari afunzwe?
-
Ni ibihe bibazo umuvandimwe Pötzinger n’umugore we bahuye na byo igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa?
-
Ni iki cyabafashije kwihangana?
^ par. 6 Nanone ushobora kwandika Poetzinger.