Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova abibona ate?

Yehova abibona ate?

Mbere yo gufata umwanzuro, waba woroheje cyangwa ukomeye, twagombye kwibaza tuti: “Yehova awubona ate?” Nubwo tudashobora kumenya ibintu byose Yehova atekereza, ibyo yaduhishuriye mu Ijambo rye bituma tugira ibikenewe byose ngo ‘dukore umurimo mwiza wose’ (2Tm 3:16, 17; Rm 11:33, 34). Yesu yari azi neza ibyo Yehova ashaka akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere (Yh 4:34). Natwe twagombye kwigana Yesu, tugafata imyanzuro ishimisha Yehova.—Yh 8:28, 29; Ef 5:15-17.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MUKOMEZE KWIYUMVISHA IBYO YEHOVA ASHAKA (LW 19:18),” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki tugomba gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo umuzika twumva?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha?

  • Ni mu yihe mimerere yindi twagombye gukurikiza amahame ya Bibiliya?

  • Ni iki twakora ngo turusheho gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka?

Ese imyanzuro mfata igaragaza ko ndi inshuti ya Yehova?