“Ibintu bifite ikindi bigereranya” bidufitiye akamaro
Intumwa Pawulo yifashishije “ibintu bifite ikindi bigereranya” ashaka kugaragaza ukuntu isezerano rishya riruta isezerano ry’Amategeko. Igihe Kristo n’abazafatanya na we bazaba bategeka, agahinda no kudatungana bizavaho kandi abantu bavanwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Ye 25:8, 9.
HAGARI WARI UMUJA Agereranya Isirayeli yari ifite umurwa mukuru wa Yerusalemu, igendera ku isezerano ry’Amategeko |
SARA, UMUGORE UFITE UMUDENDEZO Agereranya Yerusalemu yo hejuru, ari yo gice cyo mu ijuru cy’umuryango w’Imana |
“ABANA” BA HAGARI Bagereranya Abayahudi (bari baragiranye na Yehova isezerano ry’Amategeko) banze Yesu bakanamutoteza |
“ABANA” BA SARA Bagereranya Kristo n’Abakristo basutsweho umwuka 144.000 |
ISEZERANO RY’AMATEGEKO Amategeko yibutsaga Abisirayeli ko bari imbata z’icyaha |
ISEZERANO RISHYA RITANGA UMUDENDEZO Kwizera agaciro k’igitambo k’inshungu cya Kristo bituma abantu babaturwa ku cyaha |