Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ni iki twakwigira ku Bakristo b’inararibonye??

Ni iki twakwigira ku Bakristo b’inararibonye??

Mu matorero yacu dufite abantu bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova. Dushobora kubavanaho urugero rwiza rwo kwiringira Yehova. Nanone dushobora kubabaza amateka y’umuryango wa Yehova, ingorane bahuye na zo n’uko Yehova yabafashije. Dushobora no kubatumira muri gahunda y’iby’umwuka tukaganira.

Niba umaze imyaka myinshi ukorera Yehova, jya ubwira abakiri bato ukuntu Yehova yagufashije. Yakobo na Yozefu babwiraga ababakomotseho ibyo Yehova yabakoreye (It 48:21, 22; 50:24, 25). Nyuma yaho, Yehova yategetse abatware b’imiryango kujya babwira abana babo ibintu bitangaje yakoze (Gut 4:9, 10; Zb 78:4-7). Muri iki gihe na bwo, ababyeyi n’abagize itorero bashobora kubwira abakiri bato ibintu bitangaje Yehova yakoze, akoresheje umuryango we.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: TWAHARANIYE KUNGA UBUMWE MU GIHE K’IBITOTEZO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ibiro by’Ishami byo muri Otirishiya byafashije bite abavandimwe bari mu bihugu byari byarahagaritse umurimo wacu?

  • Abavandimwe bo muri ibyo bihugu bakoze iki ngo bakomeze kugira ukwizera gukomeye?

  • Kuki abavandimwe benshi bo muri Rumaniya bitandukanyije n’umuryango wa Yehova, kandi se byagenze bite ngo bawugarukemo?

  • Ibyabaye kuri abo bavandimwe byakomeje bite ukwizera kwawe?

Hari byinshi twakwigira ku bantu bamaze igihe bakorera Yehova