AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Kanama 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Nimukanguke! n’agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Ifashishe ingero zatanzwe utegure uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Guma mu bwihisho bw’Isumbabyose
‘Ubwihisho bwa Yehova ni iki, kandi se ni uwuhe mutekano butanga (Zaburi 91)?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha abigishwa ba Bibiliya kwiyegurira Yehova no kubatizwa
Kuki ari iby’ingenzi kwishyiriraho izo ntego zo mu buryo bw’umwuka? Wafasha ute abigishwa ba Bibiliya kuzigeraho?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka no mu za bukuru
Imirongo yo muri Zaburi 92 itsindagiriza ko abageze mu za bukuru bakomeza kwera imbuto zo mu buryo bw’umwuka.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova yibuka ko turi umukungugu
Muri Zaburi 103, Dawidi yakoresheje imvugo z’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ko Yehova agira imbabazi.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mushimire Yehova”
Muri Zaburi 106 hatwibutsa ko tugomba kwitoza gukomeza gushimira Imana. Kuki Abisirayeli batakomeje gushimira Yehova?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki?”
Ni mu buhe buryo umwanditsi wa zaburi yari yariyemeje gushimira Yehova? (Zaburi 116)
IMIBEREYO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wigisha ukuri
Tuzajya tuba dufite intego yo kubwiriza ukuri ko muri Bibiliya duhuje n’imimerere ya buri wese.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gahunda yihariye yo gutanga Umunara w’Umurinzi muri Nzeri
Umunara w’Umurinzi uzaba uvuga ibirebana n’ihumure n’uko Imana itanga ihumure.