Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo

NIMUKANGUKE!

Ikibazo: Ese wumva ari ngombwa ko abantu bashyiraho imihati kugira ngo bagere ku ntego zabo?

Umurongo w’Ibyanditswe: Umb 7:8a

Icyo wavuga: Izi ngingo zirimo amahame ya Bibiliya agaragaza icyo abantu bakora kugira ngo bagere ku ntego zabo.

NIMUKANGUKE!

Ikibazo: Uko byagenda kose, hari ibintu bigenda bihinduka mu mibereho yacu. None se wumva uburyo bwiza bwo guhangana na byo ari ubuhe?

Umurongo w’Ibyanditswe: Umb 7:10

Icyo wavuga: [Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.] Iyi ngingo igaragaza amahame yo muri Bibiliya yadufasha guhangana n’iryo hinduka.

TEGA IMANA AMATWI UZABEHO ITEKA

Ikibazo: Twese, hakubiyemo n’abagize umuryango wacu n’incuti zacu, dufite izina. Ese Imana na yo ifite izina? Iryo zina ni irihe?

Umurongo w’Ibyanditswe: Zb 83:18

Icyo wavuga: Aka gatabo gasobanura ibindi bintu byinshi Bibiliya yigisha ku birebana n’Imana. [Vuga muri make ibiri ku ipaji ya 6 n’iya 7.]

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.