1-7 Kanama
ZABURI 87-91
Indirimbo ya 49 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Guma mu bwihisho bw’Isumbabyose”: (Imin. 10)
Zb 91:1, 2—Iyo turi mu “bwihisho” bwa Yehova tugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka (w10 15/2 26-27 ¶10-11)
Zb 91:3—Kimwe n’umutezi w’inyoni, Satani na we agerageza kudutega imitego (w07 1/10 26-30 ¶1-18)
Zb 91:9-14—Yehova ni ubuhungiro bwacu (w10 15/1 10-11 ¶13-14; w01 15/11 19-20 ¶13-19)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Zb 89:34-37—Iyi mirongo yerekeza ku rihe sezerano, kandi se Yehova yagaragaje ate ko iryo sezerano ari ukuri? (w14 15/10 10 ¶14; w07 15/7 32 ¶3-4)
Zb 90:10, 12—Ni mu buhe buryo ‘tubara iminsi yacu mu buryo butuma tugira umutima w’ubwenge’? (w06 15/7 13 ¶4; w01 15/11 13 ¶19)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 90:1-17
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bw’icyitegererezo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 5)
“Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha abigishwa ba Bibiliya kwiyegurira Yehova no kubatizwa”: (Imin. 10) Ikiganiro. Gira icyo ubaza umubwiriza wafashije umuntu akagira amajyambere kugeza ubwo yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa. Ifashishe ibibazo bikurikira: Wafashije ute umwigishwa wa Bibiliya gukunda Yehova? Wafashije ute umwigishwa wa Bibiliya kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka?
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) ia igice cya 21 ¶1-12
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 137 n’isengesho