Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha abigishwa ba Bibiliya kwiyegurira Yehova no kubatizwa

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha abigishwa ba Bibiliya kwiyegurira Yehova no kubatizwa

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Kugira ngo abigishwa ba Bibiliya bemerwe na Yehova, bagomba kumwiyegurira kandi bakabatizwa (1Pt 3:21). Iyo bakomeje gukurikiza ibyo bize, Yehova arabarinda mu buryo bw’umwuka (Zb 91:1, 2). Umuntu yiyegurira Yehova; ntiyiyegurira umuntu runaka, akazi cyangwa umuryango runaka. Ubwo rero, abigishwa ba Bibiliya bagomba kwitoza gukunda Imana no kuyishimira.—Rm 14:7, 8.

UKO WABIGENZA:

  • Mu gihe mwiga, ujye uganira n’umwigishwa icyo ibyo mwize bihishura kuri Yehova. Jya utsindagiriza akamaro ko gusoma Bibiliya buri munsi no gusenga Yehova “ubudacogora.”—1Ts 5:17; Yk 4:8.

  • Jya ushishikariza umwigishwa kwishyiriraho intego yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Nanone, jya umufasha kubanza kwishyiriraho intego urugero nko gutanga ibitekerezo mu materaniro cyangwa kubwiriza abaturanyi n’abo bakorana. Jya wibuka ko nta muntu n’umwe Yehova ahatira kumukorera. Kwiyegurira Imana ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye.—Gut 30:19, 20.

  • Jya ushishikariza umwigishwa kugira ibyo ahindura kugira ngo ashimishe Yehova kandi yuzuze ibisabwa kugira ngo abatizwe (Img 27:11). Kubera ko imico imwe n’imwe na kamere biba byarashinze imizi mu mutima w’umwigishwa, hari ubwo aba akeneye gukomeza gufashwa kugira ngo yiyambure kamere ya kera, yambare kamere nshya (Ef 4:22-24). Mujye muganira ku ngingo zo mu Munara w’Umurinzi zifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu”

  • Jya umubwira ibyishimo ugira bitewe n’uko ukorera Yehova. —Ye 48:17, 18