IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gahunda yihariye yo gutanga Umunara w’Umurinzi muri Nzeri
Abantu bo ku isi hose bakeneye guhumurizwa (Umb 4:1). Mu kwezi kwa Nzeri kose, tuzashyiraho imihati idasanzwe, dutange igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ivuga ibirebana no gutanga ihumure. Uzihatire guha abantu benshi iyo gazeti. Icyakora kubera ko tuba twifuza kwivuganira n’umuntu kugira ngo tumuhumurize, tuzirinda gusiga igazeti mu ngo tutasanzemo abantu.
ICYO WAVUGA
“Nta muntu udakenera guhumurizwa. Ariko se ni he twavana ihumure? [Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza uko Imana iduhumuriza.”
Niba umuntu ashimishijwe kandi akemera iyo gazeti, . . .
MWEREKE VIDEWO IVUGA NGO KUKI UKWIRIYE KWIGA BIBILIYA?
Hanyuma umusabe kumwigisha Bibiliya.
SHYIRAHO URUFATIRO RWO GUSUBIRA GUSURA
Baza ikibazo uzasubiza ugarutse, urugero nk’ikivuga ngo “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”