AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Kanama 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Gutangiza ibiganiro twereka abantu ko Bibiliya ifite akamaro muri iki gihe.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya ushimira
Abantu bifuza gushimisha Kristo, bagomba gukunda abantu bose kandi bakabashimira, batitaye ku gihugu bakomokamo, ubwoko bwabo n’idini ryabo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mwibuke umugore wa Loti
Ni irihe somo twavana ku mugore wa Loti? Twakora iki niba gushaka ubutunzi bitangiye kubangamira gahunda z’iby’umwuka?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Amasomo tuvana ku mugani wa mina icumi
Mu mugani wa mina icumi, shebuja w’abagaragu, abagaragu n’amafaranga bigereranya?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uko wakoresha neza JW.ORG
Iyo tuzi gukoresha neza urubuga rwacu, dushobora gukora neza umurimo wo kubwiriza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Gucungurwa kwanyu kuregereje”
Vuba aha Yesu azaza kurimbura ababi no kurokora abamwumvira. Twagombye kwitegura kugira ngo tuzarokoke.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya uhora witeguye kubabarira
Yehova na Yesu bareba ikintu cyose kigaragaza ko umunyabyaha yihannye kugira ngo bamubabarire.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye
Yesu yapfiriye abantu badatunganye. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Kristo yadukunze, nubwo twese tudatunganye?