IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uko wakoresha neza JW.ORG
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Ibintu byose dukoresha tubwiriza birangira abantu urubuga rwacu rwa jw.org. Intego y’agakarita ka jw.org n’inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: “Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?,” ni ukuyobora abantu ku rubuga rwacu. Ushobora no gukoresha jw.org ukoherereza umuntu kimwe mu Bikoresho dukoresha tubwiriza, ukakimwoherereza kuri imeri ye cyangwa ukamwoherereza aho yakivana ku rubuga rwacu. Ibyo bishobora kugufasha cyanecyane igihe ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi. Hari n’igihe abantu bashobora kukubaza ibibazo udashobora kubonera ibisubizo mu Bikoresho dukoresha tubwiriza. Ariko iyo tuzi gukoresha neza urubuga rwacu, tuba dushobora gukora neza umurimo wo kubwiriza.
UKO WABIGENZA:
-
“INYIGISHO ZA BIBILIYA.” Reka tuvuge ko urimo uganira n’umubyeyi wifuza kubona inama zamufasha kurera abana be. Jya ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABASHAKANYE & ABABYEYI.”
-
“IBYASOHOTSE.” Reka tuvuge ko urimo ubwiriza ku ishuri mu buryo bufatiweho, ukaba ushaka guha umunyeshuri mwigana agatabo Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo. Jya ahanditse ngo: “IBYASOHOTSE > IBITABO N’UDUTABO.”.
-
“ABO TURI BO.” Reka tuvuge ko urimo ubwiriza umuntu mukorana wifuza kumenya muri make imyizerere yacu. Jya ahanditse ngo: “ABO TURI BO > IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA.”
REBA VIDEWO IVUGA NGO: “UKO WAKORESHA NEZA JW.ORG” MAZE UREBE AHO WASHAKIRA KU RUBUGA MU GIHE UGIYE GUFASHA:
-
Umuntu utemera Imana
-
Umuntu wahuye n’ibintu bibabaje
-
Umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wakonje
-
Umuntu wasubiye gusura wifuza kumenya aho amafaranga dukoresha ava
-
Umuntu wo mu kindi gihugu wifuza kumenya aho amateraniro abera mu gihugu ke