20-26 Kanama
LUKA 21-22
Indirimbo ya 27 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Gucungurwa kwanyu kuregereje”: (Imin. 10)
Lk 21:25—Hari ibintu bitangaje bizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye (kr 226 par. 9)
Lk 21:26—Abanzi ba Yehova bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba
Lk 21:27, 28—Yesu naza azakiza abantu b’indahemuka (w16.01 10-11 par. 17; w15 15/7 17 par. 13)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Lk 21:33—Amagambo ya Yesu avugwa muri uyu murongo asobanura iki? (“Ijuru n’isi bizashira,” ibisobanuro, Lk 21:33, nwtsty)
Lk 22:28-30—Ni irihe sezerano rivugwa muri uyu murongo? Yesu yarigiranye na nde, kandi se rifite akahe kamaro? (w14 15/10 16-17 par. 15-16)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Lk 22:35-53
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Erekana uko wasubiza nyiri inzu mu gihe akubwiye ko ahuze.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 15)
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 34
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 41 n’isengesho