Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye

Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye

Yesu yapfiriye abantu badatunganye (Rm 5:8). Nta gushidikanya ko twishimira ko Yesu yadukunze, akaducungura. Ariko kandi, hari igihe twibagirwa ko Kristo yapfiriye n’abandi. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Kristo yadukunze, nubwo twese tudatunganye? Reka turebe ibintu bitatu twakora. Mbere na mbere, twagombye kwaguka, tugakunda n’abo tudafite byinshi duhuriyeho (Rm 15:7; 2Kr 6:12, 13). Ikindi kandi twagombye kwirinda ikintu cyababaza abandi (Rm 14:13-15). Nanone niba hari udukoshereje twagombye guhita tumubabarira (Lk 17:3, 4; 23:34). Nitubigenza dutyo, tuzaba twigana Yesu kandi Yehova azaha umugisha abagize itorero, babane mu mahoro kandi bunze ubumwe.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: USHOBORA KUBA UMUNTU MWIZA KURUSHAHO,HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Miki akigera mu itorero yimukiyemo yaribonaga ate?

  • Ni iki cyatumye ahindura uko yaribonaga?

  • Ni mu buhe buryo urugero rwa Yesu rwamufashije guhindura uko yabonaga ibintu (Mr 14:38)?

  • Mu Migani 19:11 hadufasha hate gukomeza gukunda abavandimwe bacu?