IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mwibuke umugore wa Loti
Kuki umugore wa Loti yarebye inyuma igihe bavaga i Sodomu? Bibiliya nta cyo ibivugaho (It 19:17, 26). Ariko ibivugwa muri Luka 17:31, 32 bigaragaza ko ashobora kuba yarifuje ibintu yasize inyuma. Ni irihe somo twavana ku mugore wa Loti? Ntitwagombye kwemera ko gushaka ubutunzi biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mt 6:33). Yesu yavuze ko tudashobora “kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mt 6:24). Ariko se twakora iki niba gushaka ubutunzi bitangiye kubangamira gahunda z’iby’umwuka? Dushobora gusenga Yehova kugira ngo aduhe ubwenge bwo kumenya ibyo dukwiriye kunonosora kandi aduhe ubutwari n’imbaraga zo kubikora.
MUSUBIZE IBI BIBAZO BISHINGIYE KURI VIDEWO IVUGA NGO: “MWIBUKE UMUGORE WA LOTI”:
-
Kuba abantu barashyiraga urutoto kuri Gloria ngo ashake amafaranga menshi, byahinduye bite imitekerereze ye, ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga?
-
Ibyabaye ku mugore wa Loti byadufasha bite muri iki gihe?
-
Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byafashije bite Joe n’umuryango we?
-
Ni mu buhe buryo abakoranaga na Ana batumye atangira gucogora mu buryo bw’umwuka?
-
Kuki ari ngombwa kugira ubutwari mu gihe hari abaduhatira gushyira imbere ibyo gushaka amafaranga?
-
Ni iki Brian na Gloria bakoze ngo bongere gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere?
-
Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagaragajwe muri iyi videwo?