IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Imirimo myiza izahora yibukwa
Abagaragu ba Yehova bose bashobora kumukorera imirimo myiza azahora yibuka. Nk’uko umubyeyi ukunda abana be ashimishwa n’ibyo bakora, Yehova na we ntazibagirwa imirimo dukora n’urukundo tugaragaza ko dukunze izina rye (Mt 6:20; Hb 6:10). Icyakora imimerere tubamo iratandukanye kandi ntitunganya ubushobozi. Ariko iyo dukoze uko dushoboye mu murimo wa Yehova, turishima (Gl 6:4; Kl 3:23). Hari abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi bakora kuri Beteli. Ese ushobora gufasha kuri Beteli? Niba utabishobora se, ushobora gutera inkunga undi muntu akajya gufasha yo cyangwa ugafasha umwe mu bagize umuryango wa Beteli agakomeza gukora uwo murimo wihariye?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ISHYIRIREHO INTEGO YO GUKORA KURI BETELI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni iki cyagombye gutuma wifuza gukora kuri Beteli?
-
Ni iyihe migisha bamwe mu bakora kuri Beteli babonye?
-
Ni ibihe bintu umuntu wifuza gukora kuri Beteli agomba kuba yujuje?
-
Wasaba ute gukora kuri Beteli?