AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Mata 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Nimukanguke! n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Ifashishe ingero zatanzwe utegure uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya uhumuriza abandi kandi ubatere inkunga ukoresheje amagambo meza
Aho kumuhumuriza, abo bagabo batatu bashinje Yobu ibinyoma bituma arushaho gushengurwa n’intimba (Yobu 16-20) .
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro
Jya utangiza ibiganiro wifashishije ingingo ivuga ngo “Bibiliya ibivugaho iki?”
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yobu yarwanyije imitekerereze mibi
Reba aho Yehova atandukaniye na Satani (Yobu 21-27).
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yobu yatanze urugero rwiza rwo kuba indahemuka
Yobu yari yariyemeje gukurikiza amahame ya Yehova agenga iby’umuco no kwigana ubutabera no kugira neza bye (Yobu 28-32).
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Incuti nyakuri itanga inama nziza
Jya wigana Elihu mu bijyanye no gutanga inama nziza no kuba incuti nyakuri (Yobu 33-37).
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gahunda yo gutumirira abantu kuza mu ikoraniro
Ibyo ugomba kwibuka igihe uzaba utanga impapuro zitumirira abantu kuza mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ry’iminsi itatu. Itoze kuzitanga.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’iminsi itatu
Tekereza icyo wakora kugira ngo uzagaragarize urukundo abazaba baje mu ikoraniro.