JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gahunda yo gutumirira abantu kuza mu ikoraniro
Buri mwaka, tuba dutegerezanyije amatsiko menshi inyigisho ziva ku Mana, tuba tuzahabwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Ubwo rero, kugira ngo n’abandi basogongere ku neza ya Yehova, tuzihatira gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazaze kwifatanya natwe (Zb 34:8). Buri nteko y’abasaza, izareba icyakorwa kugira ngo impapuro z’itumira zizatangwe neza uko bishoboka kose.
IBYO TUGOMBA KUZIRIKANA
-
Ikoraniro ryacu rizaba ryari?
-
Itorero ryacu rizatangira gutanga impapuro z’itumira ryari?
-
Porogaramu yo kujya kubwiriza mu itorero ryacu iba ryari?
-
Ni izihe ntego nakwihatira kugeraho muri iyi gahunda yo gutumira abantu?
-
Ni ba nde nteganya kuzatumira?
ICYO WAVUGA
Nyuma yo kumusuhuza, ushobora kuvuga uti
“Ubu ku isi hose hari gahunda yo gutumira abantu ngo bazaze mu ikoraniro tuzagira. Itariki n’igihe bizabera, biri kuri uru rupapuro. Twifuza ko nawe wazaza.”
BASHISHIKARIZE KUZAZA
Nubwo dufite intego yo kuzatumira abantu benshi uko bishoboka, tuzihatira kwita ku muntu wese wagaragaje ko ashimishijwe.
Mu mpera z’icyumweru dushobora gutanga amagazeti hamwe n’impapuro z’itumira.