Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 33-37

Incuti nyakuri itanga inama nziza

Incuti nyakuri itanga inama nziza

Igihe Elihu yatangiraga kuvuga, inama ze zari zitandukanye n’iza Elifazi, Biludadi na Zofari, haba mu byo yabwiraga Yobu no mu buryo yamuvugishaga. Yagaragaje ko ari incuti nyakuri n’umujyanama mwiza dukwiriye kwigana.

IBIRANGA UMUJYANAMA MWIZA

ELIHU YATANZE URUGERO RWIZA

32:4-7, 11, 12; 33:1

 

  • ARIHANGANA

  • ATEGA AMATWI

  • ARUBAHA

 
  • Elihu yarihanganye, ategereza ko abakuze barangiza kuvuga, kugira ngo na we abone kuvuga

  • Kubera ko yateze amatwi yitonze, yasobanukiwe neza ikibazo, mbere yo kugira inama atanga

  • Yavuze Yobu mu izina kandi yamuvugishaga mu buryo bwa gicuti

 

33:6, 7, 32

 

  • YICISHA BUGUFI

  • YISHYIKIRWAHO

  • YISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI

 
  • Elihu yicishaga bugufi kandi akemera ko adatunganye

  • Yiyumvishaga ububabare bwa Yobu

 

33:24, 25; 35:2, 5

 

  • ASHYIRA MU GACIRO

  • AGWA NEZA

  • ASHYIRA IBY’IMANA MU MWANYA WA MBERE

 
  • Elihu yeretse Yobu mu bugwaneza ko uko yabonaga ibintu bitari bishyize mu gaciro

  • Elihu yafashije Yobu gusobanukirwa ko gukiranuka kwe atari byo by’ingenzi cyane

  • Inama zirangwa n’ubwenge Elihu yagiriye Yobu, zamufashije kwemera andi mabwiriza Yehova yamuhaye