Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’iminsi itatu

Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’iminsi itatu

Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu ni rwo ruturanga mu gihe cy’amakoraniro (Mt 22:37-39). Mu 1 Abakorinto 13:4-8 hagaragaza ibintu biranga urukundo: ‘urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Urukundo ntirushira.’ Mu gihe uri bube ureba videwo ifite umutwe uvuga ngo Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’iminsi itatu, utekereze uko wazagaragariza urukundo abandi bazaba baje mu ikoraniro.

DUSHOBORA KUGARAGAZA URUKUNDO . . .

  • igihe dufata imyanya yo kwicaramo

  • igihe umuzika ubimburira icyiciro ugiye gutangira

  • igihe turi aho ducumbitse

  • igihe twitangiye gukora imirimo