11-17 Mata
YOBU 21-27
Indirimbo ya 83 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yobu yarwanyije imitekerereze mibi”: (Imin. 10)
Yobu 22:2-7—Elifazi yagiriye Yobu inama ishingiye ku birego bidafitiwe gihamya (w06 15/3 15 ¶7; w05 15/9 26-27; w95-F 15/2 27 ¶6)
Yobu 25:4, 5—Biludadi yagaragaje imitekerereze mibi yari afite (w05 15/9 26-27)
Yobu 27:5, 6—Yobu ntiyigeze yemera ko bagenzi be batatu batuma atekereza ko yari yarananiwe gukomeza kuba indahemuka (w09 15/8 4 ¶8; w06 15/3 15 ¶9)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yobu 24:2—Kuki kwimura imbago z’urubibi byari bibi cyane (it-1-F 364)?
Yobu 26:7—Ni iki gitangaje ku birebana n’uko Yobu yavuze imiterere y’isi (w15 1/6 5 ¶4; w11 1/7 26 ¶2-5)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Yobu 27:1-23 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: g16.2, ku gifubiko—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. (Imin. 2 cg itagezeho)
Gusubira gusura: g16.2, ku gifubiko—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. (Imin. 4 cg itagezeho)
Icyigisho cya Bibiliya: bh 145 ¶3-4 (Imin. 6 cg itagezeho)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 129
Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ishushanyije y’abakiri bato ifite umutwe uvuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura. (Jya kuri jw.org, urebe ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.) Nyuma yaho, muganire ku bibazo bikurikira: Kuki abantu bannyuzura abandi? Ni izihe ngaruka zo kunnyuzura? Wahangana ute n’abashaka kukunnyuzura, cyangwa se ni iki wakora kugira ngo ubyirinde? Mu gihe bakunnyuzuye ni nde wagombye kubibwira? Wibutse abateranye ibivugwa mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza, Umubumbe wa 2, igice cya 14.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 13 ¶1-12 (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 23 n’isengesho