Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 21-27

Yobu yarwanyije imitekerereze mibi

Yobu yarwanyije imitekerereze mibi

Muri iki gihe, Satani yifashisha ibinyoma kugira ngo ace intege abagaragu ba Yehova. Igitabo cya Yobu kigaragaza ko Yehova atandukanye na Satani kuko we akunda ukuri, ariko Satani agakunda ibinyoma. Shaka indi mirongo y’Ibyanditswe ituma wemera udashidikanya ko Yehova akwitaho.

IBINYOMA BYA SATANI

UKO YEHOVA ATUBONA

Imana irakagatiza ku buryo nta kintu na kimwe umugaragu wayo yakora ngo ayishimishe. Nta cyaremwe na kimwe gishobora kuyishimisha (Yobu 4:18; 25:5)

Yehova yishimira ibyo dukora nubwo biciriritse (Yobu 36:5)

Umuntu nta gaciro afite imbere y’Imana (Yobu 22:2)

Yehova yemera umurimo tumukorera mu budahemuka kandi akaduha umugisha (Yobu 33:26; 36:11)

Wakiranuka utakiranuka, Imana nta cyo biyibwiye (Yobu 22:3)

Yehova arinda abagaragu be bizerwa (Yobu 36:7)