UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 28-32
Yobu yatanze urugero rwiza rwo kuba indahemuka
Yobu yari yariyemeje kugendera ku mahame ya Yehova agenga iby’umuco
Yari yariyemeje gutegeka amaso ye no kugaragariza urukundo rudasanzwe umugore we gusa
Yobu yadusigiye urugero rwiza mu birebana no kubana neza n’abandi
Yicishaga bugufi, agakiranuka kandi akagira imbabazi. Yitaga ku bantu bose, ntarobanure ku butoni ashingiye ku rwego rw’imibereho
Yobu yagiraga ubuntu
Yafashaga abandi kandi akabaha ibyo babaga bakeneye