4-10 Mata
YOBU 16-20
Indirimbo ya 79 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya uhumuriza abandi kandi ubatere inkunga ukoresheje amagambo meza”: (Imin. 10)
Yobu 16:4, 5—Jya uvuga amagambo atera abandi inkunga (w90-F 15/3 27 ¶1-2)
Yobu 19:2—Amagambo mabi Biludadi yabwiye Yobu yaramubabaje cyane (w06 15/3 15 ¶6; w94-F 1/10 32)
Yobu 19:25—Ibyiringiro by’umuzuko byakomeje Yobu igihe yari mu bigeragezo bikaze (w06 15/3 15 ¶5; it-2-F 726 ¶6-7)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yobu 19:20—Yobu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko ‘yarokotse ku kaburembe’ (w06 15/3 15 ¶1; it-2-F 509 ¶7)?
Yobu 19:26—Bishoboka bite ko Yobu yari ‘kureba Imana’ kandi nta muntu wigeze ayibona (w95 1/7 17 ¶17)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Yobu 19:1-23 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo kwitegurira uburyo bwabo bwo gutangiza ibiganiro.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 42
“Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro”: (Imin. 10) Ikiganiro. Tera ababwiriza bose inkunga yo kujya bifashisha ingingo ivuga ngo “Bibiliya ibivugaho iki?” mu gutangiza ibiganiro, bagamije gutangiza icyigisho cya Bibiliya.
Ibibazo by’abasomyi: (Imin. 5) Disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2015, ku ipaji ya 30, paragarafu ya 4-6. Itangwe n’umusaza.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 12 ¶13-25 n’agasanduku (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 65 n’isengesho