Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro

Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro

Kuva muri Mutarama 2016, ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose, hashyizweho ingingo nshya ivuga ngo “Bibiliya ibivugaho iki?” Iyo ngingo nshya yagenewe kudufasha gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Izo ngingo ziteye nk’iziri mu nkuru z’Ubwami zacu. Ziba zirimo ikibazo kidufasha kumenya icyo umuntu atekereza, umurongo w’Ibyanditswe urimo igisubizo, n’izindi ngingo z’inyongera zituma tugirana ikiganiro.

Kuganira n’umuntu ku ngingo ya Bibiliya imushishikaje akenshi bidufasha gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Jya wifashisha iyo ngingo shya kugira ngo ufashe abantu benshi kubona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka bakeneye.​—Mt 5:6.

UKO WAYIKORESHA:

  1. Baza nyir’inzu icyo atekereza kuri kimwe mu bibazo byabajijwe

  2. Mutege amatwi kandi umushimire igisubizo atanze

  3. Soma umurongo w’Ibyanditswe uri ahanditse ngo “icyo Bibiliya ibivugaho,” hanyuma umubaze uko abona uwo murongo. Niba afite umwanya komeza uganire na we, wifashishije ibiri munsi y’ahanditse ngo “ibindi Bibiliya yigisha.”

  4. Tanga igazeti

  5. Shyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura mukaganira ku kibazo cya kabiri